REB Itangazo rigenewe abanyeshuri biga mu mashuri abanza, Ababyeyi na Abarimu.

 



Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) inejejwe no kumenyesha ababyeyi n’abanyeshuri biga mu mashuri abanza ko hateganyijwe Gahunda Nzamurabushobozi kuva ku itariki ya 27 Nyakanga kugeza kuwa 28 Kanama 2026.

 Iyi Gahunda Nzamurabushobozi igenewe abanyeshuri biga mu mashuri abanza guhera mu mwaka wa Mbere kugera mu mwaka wa Gatanu batagejeje ku kigero kifuzwa hagendewe ku mfashanyigisho ishingiye k’ubushobozi. Ni ukuvuga abanyeshuri bose bagize amanota ari munsi ya 50%. Iyi gahunda izajya itangira saa mbiri za mu gitondo igeze saa sita z’amanwa (8:00 am-12:00 pm).  

Ababyeyi bafite abo banyeshuri bavuzwe haruguru, barasabwa kubohereza ku mashuri yabo kugira ngo bafashwe n’abarimu bazahasanga.  Barasabwa kandi kubohereza mu gihe cyagenwe, bakirinda kubakoresha indi mirimo yatuma batitabira iyi gahunda ndetse no kubashakira iby’ingenzi umunyeshuri akenera mu myigire ye.    



Post a Comment

Previous Post Next Post